Menya Uko imbuga za internet zungura banyirazo ama million za ma dollars buri kwezi






Ni kenshi cyane tujye gusoma amakuru ajyanye nibyo dukunda ku mbuga za internet buri munsi uko bwije n'uko bukeye. Ariko ntidusobanukirwa nuko banyiri izo mbuga babona amafaranga atuma babasha gushaka ndetse no gushyira ku mbuga zabo ibyo ayo makuru.

Muri iyi nkuru turagaruka ahanini kuburyo izi mbuga za internet zizanira banyirazo ndetse bakunguka amafaranga y'umurengera.

Reka tubanze turebe ibisabwa kugira ngo umuntu atunge urubuga rwa internet. 

1. Icyambere niba ugiye gutangiza urubunga rwa internet, banza utekereze neza icyo urubuga rwawe ruzajya rwandikaho cyangwa ruvugaho kandi ukareba niba icyo kintu kizajya gikurura abantu benshi.

2. Niba umaze kubona icyo urubuga rwawe ruzajya rutangaza, ugomba gushaka compte cyangwa se account kuri rumwe mu mbuga za internet zibika izindi arizo twita webhosting website, kugira ngo babashe kukubikira urubuga rwawe kuburyo umuntu aho ari hose ku isi abashe kubona ibyo wanditse ku rubuga rwawe. Izi mbuga za internet zibika izindi ugomba kuzishyira kugira ngo bagukorere iyi serivisi. Wishyura hagati ya madollar $2 na $10 buri kwezi bitewe n'urubuga wahisemo gukoresha.

3. Iyo umaze kugira account kuri rumwe muri izi mbuga, utangira gushyiraho urubuga rwawe wkoze cyangwa se wakoresheje.

4. Iyo umaze kubiga urubuga rwawe kuri rumwe muri ziriya mbuga za internet, utangira gushyiraho amakuru ajyanye nibyo wahisemo ko urubuga rwawe ruzajya rutangaza. Icyo gihe kandi nibwo umuntu ashobora kujya kuri internet akabona ibyo wanditse ku rubuga rwawe ndetse akabona n'ibitekerezo byabandi.

Ubwo urubuga rwawe ruka ruri online mundimi za mahanga.

NONEHO UKIBAZA UTI "ESE KO NJYA KURI IZI MBUGA NKASOMA AMAKURU NARANGIZA NKIGENDERA, BA NYIRIMBUGA BUNGUKA GUTE?"

Iki ni ikibazo buri muntu wese yibaza. Ariko niba mukurikira neza abaherwe muri iki gihe isi iri kugenda itera imbere mu ikoranabuhanga usanga abenshi ari abafite imbuga za internet kandi kuba ari abaherwe babikesha izo mbuga batunzi. Urugero rwa hafi twafata ni umuherwa utunze urubuga rwa Facebook, ubu ni umu milliarderi ku myaka ye mito itarenze 35. Undi ni Umuherwe w'urubuga rwa internet rwa amazon Joseph Ben, Undi ni Jack Ma umuherwe w'umushinwa ufite Alibaba, urubuga rucuruza ubwoko bwo bw'ibicuruza bubaho.

USHOBORA KWIBAZA UTI" ESE IBI IMBUGA ZABO ZIBAZANIRA AMAFARANGA GUTE?"

Nkuko twatangiye tubivuga haruguru, niba haricyo usanzwe ucuruza mu buryo busanzwe ubwo ndavuga kugenda ahantu ugafunguza iduka cyangwa ibiro utanga serivisi, ushobora kubikorera kuri internet. Kubera ko internet ari igikoresho gikoreshwa n'abantu hafi isi yose. Ibicuruzwa byawe cyangwa serivisi zawe isi yose ihita ibimenya. Kuburyo mugihe gito cyane uhita ukurikirwa nabantu batangira umubare kuburyo bworoshye. 

Hano hari uburyo bwinshi wabonamo amafaranga ukoresheje internet

Uburyo bwa mbere, ni ukwamamaza
Iyo ufite urubuga rwa internet ushobora kubona amafaranga wa mamaza ibikorwa cyangwa ibicuruzwa byawe cyangwa ibyabandi. Iyo wamamaze ibyawe, mubantu basura urubuga rwawe tuvuge niba ari 100 ku munsi, muri abo ijana ntago habura abantu 20 bagira ubwuzu bwo kubaza ibijyanye n'ibyo ukora, muri abo 20, ntago habura abantu 10 bakugurira buri munsi. Naho iyo wamamaza ibyabandi, bitewe n'umubare w'abantu basura urubuga rwawe buri munsi, abacuruzi cyangwa abantu batanga services zitandukanye bahora bashaka ko ibyo bakora binyura ku rubuga rwawe kugira ngo ibikorwa byabo bimenyekane. Icyo gihe kugira ngo ubinyuze kurubuga rwawe hari amafaranga bakwishyuramu gihe runaka.

Uburyo bwa kabiri, ni ugufungura iduka kuri internet
Ibi nibyo urubuga nka amazon tumenyereye twese rukora, kandi kugeza ubu urukuriye, ubu ni umuherweku isi kubera amazon. Hari ni ayandi maduka ari kuri internet nka alibaba.com,  Jumia.com n'izindi nyinshi aho ugura ikintu kuri internet noneho bakakikuzanira aho uri.
Abafite iya maduka ni abaherwe mu rwego rwo hejuru ku isi, nta nama yiga kukibazo cy'ubukungu badatumirwamo, kandi icyo bavuze gihabwa agaciro kuburyo bahita bacyandika kigashyirwa mu bitabo za ministere nyinshi z'uburezi zigategeka abarimu mu mashuri kubyigisha abanyeshuri. Abatanga ama discour ahantu hatandukanye bagakoresha amagambo abo baherwe baba bavugiye mu nama.

Uburyo bwa gatatu, ni ugutunga urubuga baganiriraho 
Imbuga z'uruganiriro byo twita social media mu ndimi z'amahanga ni ubundi buryo bwiza bwo kubona amafaranga kuri internet. Kuko uko abantu benshi baza kuhaganirira ninako umuntu ufite ibyo yamamarizaho abona abantu benshi baza bamugana bamubaza ibijyanye n'ibikorwa bye. Urguro twatanga ninka Facebook na WhatsApp

Uburyo bya kane, ni Online Investmemt
Kuri ikigihe ikoranabuhanga ryateye imbere abantu basigaye bagura imigabane muri company nyinshi zikorera kuri internet. Noneho izo company amafaranga zikayashora mubikorwa bitandukanye hanyuma bakajya bungukira banyiri kugura imigabane buri munsi cyangwa buri kwezi bitewe nuko bumvikanye

Uyu munsi reka tube tuvuze kuri ibi gusa, ubutaha tuzavuga kubindi bisigaye nkuburyo bukoreshwa kugira ngo umuntu niba ukoze click cyangwa se akoze ku itangazo riri ku rubuga rwawe uhita wishyurwa ntayandi mananiza. Ubu akaba uri uburyo abantu beshi bafite imbuga za internet baboneramo amafaranga meshi cyane kuburyo ababikora nk'umwuga babona $40,000 buri kwezi

Tuzanavuga kandi kuburyo wowe ushobora kugira urubuga rwawe bwite ugatangira ugatangira gukora ubucuruzi kuri internet


Comments