Abantu benshi mu Rwanda netse no ku Isi hose baragura ndetse bakanagurisha igiceri
gifite agaciro kanini kurusha ibindi ku isi. Icyo giceri ntakindi ni “BITCOIN”. Bitcoin ni igiceri gikoreshwa
kuri internet gusa kuko udashobora kukibona nkuko ubona ibindi biceri dusanzwe
tuzi hano mu Rwanda. Kandi iki giceri ukobukeye n’uko bwije kigenda kizamura
agaciro kacyo. Kurubu Bitcoin imwe ivunjishwa ama dollars y’America agera ku
bihumbi $16349. Mu ma nyarwanda
ukabakaba million 15000000.
Ese
ni Gute natunga icyo giceri cya Bitcoin?
Kugeza ubu hari uburyo bwinshi bwo gutunga Bitcoin,
ukajya uyikoresha mu mirimo yawe ya buri munsi nka mafranga y’amanyarwanda
cyangwa ama dollar. Kugira utangire gutunga bitcoin mbere na mbere ugomba kuba
ufite icyo bita “Bitcoin wallet address”
iyi wallet address ni bank account number yawe ufunguza muri imwe muri bitcoin
banks kuri internet.
1. Icyambere
ni ugufunguza account kuri imwe muri bitcoin bank
2. Icyakabiri
ni ugushaka uburyo ya account yawe watangira gushyiraho bitcoins
Izi bitcoins ushobora kuzibona uziguze kuwundi muntu
uzifite kuri account ye. Ukamuha cash mu ntoki nawe akaguha bitcoins kuri ya
account wamaze gufunguza. Ugasigara ucunganwa nuko agaciro karyo kazamuka maze
ukazigurisha nawe cyangwa se ukazihora muri bikorwa bitandukanye kuri internet
mu ma companyi menshi bakajya bakungukira buri munsi. Ukundi kuntu wabona
bitcoins mu buryo boroheye buri wese ushobora kubona connection ya Internet ni
uburyo bita “Faucethub”. Faucethub
ni uburyo umuntu wese ushobora kubona internet ashobora kubona bitcoins uko
agiye asura imbuga za internet zitandukanye. Ubundi ubusanzwe dusura imbuga
zitanduaknye za internet twishyuye amafranga menshi bikarangira bamwe nta
nyungu zigaragarira buri wese akuyemo. Ariko ubu buryo bwa faucethub usura
imbuga za internet kandi ukanahakorera amafranga menshi mu gihe wibereye iwawe.
Uyu munsi rero nanabwo buryo tugiye kwibandaho.
Niki
nsabwa kugira ngo ntangire nkorere bitcoins mu buryo bwa Faucethub?
1. Icyambere
usabwa nkuko twabivuze hejuru, ugomba kuba ufite account kuri imwe muri bitcoin
bank zikorera kuri internet. Ushobora gufunguza account kuri bank ikoreshwa cyane
mu kwakira no kohereza biceri byinshi kuri internet harimo n’icya bitcoin bita coinpayment.net
Funguza Account cyangwa Compte muri Bank yitwa CoinPayment
Funguza Account cyangwa Compte muri Bank yitwa CoinPayment
2. Icyakabiri
ufunguza account kuri faucehub.io. Aha niho uzajya ubona ku kibaho uko bitcoin
cyangwa ibindi biceri umaze gukorera zigenda zizamuka
Funguza Account cyangwa Compte muri Faucethub.io
Funguza Account cyangwa Compte muri Faucethub.io
3.
Icyagatatu, ufata ya account yawe
ya bitcoin wallet address wafunguje kuri Coinpayment ubundi ukayihuza na Faucet
hub kugira ngo bikorane byahafi mu kubikuza ayo umaze gukorera. Ibi bikorwa
ukanda kuri buto yitwa ”Link wallet”
Iyo umaze gukora ibi tumaze kuvuga haruguru, ikiba
gisigaye ni ugukorera bitcoins ndetse n’ibindi biceri ubona ko bifite agaciro
kurusha ibindi.
Ko
maze gufunguza accounts, ni akahe kazi nakora kugira ngo kanzanire igiceri cya
bitcoin cyangwa ibindi biceri?
Iyo umaze gufunzuza accounts, kugira ngo ubone
bitcoins cyangwa ibindi biceri hari imbuga za internet ugenda usura kugira ngo
ziguhembe icyo giceri.
1. Iyambere yitwa Cayunbtc, jya kuri cayunbtc.com
ubundi ushyiremo bitcoin wallet address yawe. Ubundi ukurikizeho "Claim" ukurikize amabwiriza. Aha baguha icyo bita Satoshi. Satoshi twayigereranya nka cent mu ma dollar kuko aba ari bitcoin nto cyane. Kuri buri site bagenda baguha igihe gito kingana n'iminota itanu kugira ngo wongere kwaka izindi satoshi.
2. Iyakabiri yitwa Claimbit, jya kuri claimbit.win. Ukurikize amabwiriza
3. Iyagatatu ni konstantinova.net, jya kuri konstantinova.net. Ukurikize amabwiriza
Ibiceri byose cyangwa se bitcoins zose ukoreye kuri imwe muri izi mbuga eshatu zihita zijya kuri faucethub dashboard kugeza igihe uzayabikurira akajya kuri compte yawe yo kuri Coinpayment.net.
Ushobora no gukomeza ugakorera ibindi biceri bitari bitcoin bifite agaciro kanini, noneho wamara kubibona ugahita ubijunjisha muri bitcoins kugira ngo ibiceri bya bitcoins bigwire vura. Kubona agaciro ka buri giceri ujya muri Google Search ukareba aho agaciro karyo kageze.
Iyo foto iri hejuru igaragaza urutonde rw'ibiceri umuntu ashobora gukorera kuri zirya mbuga za internet. Hose kandi inzira ukurikiza ni imwe. Ukurikiza ziriya nzira twavuze kuri ziriya mbaga twabanjirijeho
1. Niba ushaka gukorera Bitcoincash, jya kuri izi mbuga
konstantinova.net,
bagi.co.in
2. Niba ushaka gukorera Dogecoin, jya kuri uru rubuga konstantinova.net
3. Niba ushaka gukorera Blackcoin, jya kuri izi mbuga
blackcoinfaucet.com,
konstantinova.net,
cayunblkfaucet.eu
3. Niba ushaka gukorera Dashcoin, jya kuri uru rubuga konstantinova.net
Murakoze

Ubutaha tuzabagezaho izindi mbuga za internet zikora
nka Faucethub ndetse nizindi company ushobora gushoramo amafranga zikakungukira
buri munsi kandi zizewe.
Comments
Post a Comment