Made in Rwanda. Soma Uburyo ushobora guhindura ijambo " Welcome" riza buri gihe ufunguye Machine Computer

Buri gihe iyo uguze Computer Machine, iyo uyifunguye bahita bakwereka Ijambo"Welcome" bisobanuye ko baguhaye ikaze.

Ariko hari uburyo ushobora kugenda ukajya mucyo bita System Windows ya mudasobwa ugahindura ijambo "Welcome" ubundi ugashyiaho irindi jambo ushaka.

Iri jambo "Welcome" ushobora kurihindura ukurikije izi nzira zikurikira:

1. Jya ahanditse  kuri Start, My computer, Local disk C:\Windows\System32\en-US\winlogon.exe.mui


2. Koresha software wa downloadinze yitwa Take ownership kugira ngo ubashe guhindura file  winlogon.exe.mui. Iyi software igufasha kuguha uburenzanzira bwose ukeneye bwo guhindura icyaricyose cyose ushaka mucyo bita System32 muri mudasobwa hafi ya zose. Ibi bikorwa kandi hamwe na Resource Hacker, iyi nayo nindi software ukenera gukoresha kandi zose ziri free

3. Kora copy ya file winlogon.exe.mui kuri desktop ya machine yawe ushaka gukoreraho
4. Install software yawe ya Resource Hacker muri machine yawe
5.Kora kuri Right Click mu gihe washyize curseur kuri resource hacker shortcut muri start menu.  Nyura hano All programs, reba aho resource hacker iri, maze iyishyireho curseur ubundinukore kuri right click, hanyuma ujye kuri Run as Administrator



6.  Hazahita haza message ivuga gutya" If prpmoted by UAC, then click on Yes"
7. Fungura Resource Hacker, ujye kuri file, hanyuma ukore kuri open



8. Muri Resource Hacker, hitamo All files(*.*) muri box, maze uhitemo winlogon.exe.mui file kuri desktop, maze uhite ujya kuri Open button


9. Mu ruhande rw'ibumoso rwa Resource Hacker hitamo string table, ujye kuri 63 hanyuma 1033

10. Mu ruhande rw'iburyo rwa 1033, urahabona ijambo "Welcome" riri kuri 1002 na 1005 hose hindura wandikemo "Murakaza neza" cyangwa "Hello" cyangwa ibindi ushaka kwandikamo ushaka ko kizajya kiza muri screen ya mudasobwa yawe igihe uyakije.






11. Kanda kuri file hanyuma ujye kuri save muri resource hacker. Ibi bizagufasha kubika ibyo wakoze



12. Kora copy ya winlogon.exe.mui file wamaze guhindura ubundi uyijyane muri ya folder ya C:\Wndows\System32\en-US yo muri step ya mbere

13. Shyiramo yayindi wahinduye uyisimbuze iyaririmo kugirango ibyo wahinduye abe aribyo biza


14. Zimya mudasobwa yawe ubundi wongere uyatse urebe ko byahindutse.

Niba ushaka kuzajya ubona posts za buri munsi zigufasha kwiyungura ubumenyi kuri mudasobwa yawe wibereye murugo, jya hejuru urebe ahanditse subscribe ubundi ushyiremo email yawe kugira ngo tujye tuzikoherereza muri inbox yawe.



Comments